vendredi 5 mars 2010

Kigali: Kimironko no ku Kinamba haturikiye gerenade

Mu mugoroba wo kuri uyu wa kane ahagana mu ma saa mbili mu duce tubiri tw’umujyi wa Kigali haturikiye gerenade zakomerekeje abantu barenga 16. Imwe muri zo yaturikiye ku Kimironko hafi ya Hotel Le Pretemps, indi iturikira ku Kinamba hafi y’inyubako Rwanda Revenue Authority yahoze ikoreramo.Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aratangaza ko kuri ubu hari gukorwa iperereza. Abari inyuma y’ibi bitero ntibaramenyekana.Ku Kinamba abantu bagera kuri 2 bakomeretse bikabije, abandi bakomereka byoroheje. Mu bakomerekeye ku Kimironko bagera kuri 12, haravugwamo abanyeshuri bo mu ishuri rikuru KIE bane. Bose bajyanwe mu bitaro bya Kibagabaga abandi bajyanwa kuri CHK.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire