vendredi 5 mars 2010

ABAKOBWA BOZA MU MUTWE ABAGABO MU MA SALONS DE COIFFURE NTIBABOROHERA!


-Umwe mu bagabo agira ati: “None se ushobora kunsobanurira ukuntu umesa mu mutwe unkozaho amabere n`agatuza kawe kose?’’-Umwe mu bakora uwo mwuga ati: “Tubikora kugira ngo tubone ka pour boire’’
Imikorere y`abakobwa bamesa mu mutwe muri za salons de coiffure zogosha iranengwa n`abagabo bamwe ngo kuko ibabangamira n’ubwo hari abo bitagwa nabi.Iki kibazo kitavugwaho rumwe yaba abagabo ndetse n’abagore, ngo kimaze gufata indi ntera ku buryo usanga ari yo nkuru ishyushye mu mujyi wa kigali.
Umwe mu bo twaganiriye Oscar Habarurema yadusobanuriye ko iyo agiye muri salon, abakobwa bamesa mu mutwe we bamutinza bamwoza akenshi bikamutinza muri gahunda ze. Ngo ariko na none uburyo basigaye bakoresha bwo koza mu mutwe abona budasanzwe. Yagize ati: ‘’ None se ushobora kunsobanurira ukuntu umesa mu mutwe unkozaho amabere n`agatuza kawe kose?’’
Uretse n`ibi ariko ngo uburyo bakoramo massage (kunanura imitsi) ntibwumvikana kuko nyuma yo mu mutwe bagera mu irugu ntibatinye no mu mugongo kandi umuntu aba agomba koga mu mutwe gusa.
Undi twaganiriye Jerôme Nduwimana avuga ko abona uburyo bwa massage bakoresha buteye isoni ngo bitagakwiriye gukorwa n`umunyarwandakazi ufite umuco. Ati : ‘’ntabwo ari massage isanzwe, uba wagira ngo ahari murahita mukomereza mu buriri, sinzi uburyo nabivugamo’’
Ariko nanone biravugwa ko nubwo aba bagabo bagirira ibibazo muri ziriya salons ngo ntibibabuza gusubirayo.
Umwe mu bakobwa boza mu mutwe abagabo muri salon de coiffure utarashatse ko izina rye turitangaza, yatwemereye ko rwose ubu buryo buhari ariko ko kandi atari buri mukobwa wabikora. We akaba asanga n`abagabo bamwe baba babyishimiye n`ubwo hari ababikorerwa batabishaka.
Yagize ati:“ubundi nta kindi tuba dushaka, ni amafaranga kandi turayabona menshi cyane arenze umushahara dusanzwe tubona mu kwezi (pour boire). Umugabo utabyishimiye ntiyagaruka, ariko hari abaragaruka n`amafaranga bakayatanga da!’’
Bamwe mu bakobwa bakora muri salon bari mu kazi
Nyamara ariko uretse n`ayo mafaranga, biravugwa ko n`abana b`ingimbi batayagira bikundira izo salons.
Gusa hari abagabo benshi batangaza ko batabyishimira na gato, mu gihe hari abandi bo batangaza ko bitabagwa nabi na busa. Aba bakobwa na bo si ko bose bateye batya, nubwo hari umubare utari muke uteye utya.Foto: M. JulesPascaline Umulisa

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire